blank

Uyu munsi kuwa Kabiri, tariki 18 Gashyantare 2025 ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro FC yaje kuri Stade iseta ibirenge ni mu mukino wo kwishyura muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, ukaba ari umukino Rayon Sports yakinnye ifite ikizere ko ibona itike yo gukomeza muri 1/4 mu mukino ubanza wabereye aho Rutsiro FC yakirira kuri Stade umuganda i Rubavu, ukaba ari umukino wakurikiye uwa Gasogi United yari yakiriye Muhanga FC warangiye ari 1-1.

Saa Kumi n'ebyili mu kadomo nibwo umusifuzi Kayitare David yatangije umukino hari ubwitabire bukeya cyane bw'abafana bashobora kuba bari bikanze ubujojoba cyangwa se bakaba bazigamiye umukino wo kuwa 6, tariki 22 bafitanye n'Amagaju FC.

Umukino ukaba watangiye amakipe yombi ari kwigana hagati mu kibuga ntayigera ku izamu ry'indi, ku munota wa kane Jonas Mumbere wa Rutsiro FC yagerageje gutera mu izamu ariko awutera myugariro wa Rayon Sports Youssou Diagne umupira uhita urenga. Rayon Sports yahise izamukana umupira Fall Ngagne atera ishoti umupira unyura ku ruhande.

Ku Munota wa 6 Adama Bagayogo yateye umupira ashakisha Fall Ngagne  umupira  Jean Kabura wa Rutsiro FC  awutera muri Koruneli yahise iterwa na Capiteni Muhire Kevin aha Adama Bagayogo abakinnyi ba Rutsiro barawumwaka.

Ku Munota wa 12 Rutsiro FC yabonye kufura nyuma y'ikosa  Richard Ndayishimiye yakoreye Ndabitezimana Lazard, kufura yatewe na Mumbele Jeremie ariko umupira uhita urenga.

Rayon Sports yakomeje guhanahana neza umupira Kapiteni Muhire Kevin, Ndayishimiye Richard, Bugingo Hakim na Fall Ngagne agerageza gutera mu izamu ariko umuzamu wa Rutsiro FC Matumele Arnold arawufata.

Myugariro wa Rutsiro FC yateye umupira ugarurwa na Muhire Kevin ahereza Adama Bagayogo acomekera Fall Ngagne ariko awutera Gilbert Mutijima wa Rutsiro FC, ku munota wa 36 Kapiteni Muhire Kevin yaryamye hasi bigaragara ko yababaye abaganga bihutira kumufasha ariko ahita yiyambura igitambaro agihereza Aimable Nsabimana bigaragara ko adasubira mu kibuga ahita asimburwa na Biramahire Abeddy  winjiyemo abona umupira ariko awutera hirya y'izamu.

Rutsiro FC yazamukanye umupira umukinnyi wayo Jonas Mumbere awutera mu ntoki z'umuzamu Khandime Ndiaye. Ku munota wa 45+1 Yeremiya Mumbere yabonye umupira arawutera ariko umupira urenga izamu, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya 2 Rayon Sports yatangiranye impinduka maze umutoza mukuru Robertinho akuramo Adama Bagayogo hinjira Rukundo Abudlahaman.

Ku munota wa 48 Souleymani Daffe yahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi umukinnyi Lazard Ndabitezimana. Umukino wakomeje gukinwa buri kipe igerageza kugera mu izamu ry'indi ariko hakabura iyabyaza umusaruro amahirwe yabonye. Ku munota wa 59 gusa Mutijima Gilbert wa Rutsiro FC yakoreye ikosa Fall Ngange maze umusifuzi atanga kufura ku munota wa 60 yatewe na Fitina Omborenga maze ayitera neza cyane atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira ihanahana neza ariko ba myugariro ba Rutsiro FC bagerageza kubera ibamba abataka ba Rayon Sports.

Ku Munota wa 66 Nsabimana Aimable yahawe  ikarita y'umuhondo azize  guterana amagambo n'umusifuzi asa n'aho yavuganiraga Fall Ngagne ngo yitabweho, bazanye ingobyi Fall Ngagne yanga kuyijyaho nawe bahita bamuha ikarita y'umuhondo.

Rayons Sport yakomeje kwataka gushyira igitutu ku izamu rya Rutsiro FC ku munota wa 68 umukinnyi Ndabitezimana yahawe ikarita y'umuhondo batanga kufura itagize umusaruro itanga.

Umutoza wa Rayon Sports yongeye gukora impinduka maze  Fall Ngagne aha  umwanya Aziz Bassane Koulagna ahita azamukana umupira ariko Ndabitezimana aramuhagarika amukorera ikosa. Umutoza wa  Rutsiro FC  nawe yakoze impinduka maze Jeremy Mumbele asimburwa na Baslua.

Rukundo Abudlahaman, ku munota wa 81'  yacomekeye umupira  Aziz Bassane ahita atsindira Rayon Sports Igitego cya 2.

Ku munota wa 85 umutoza Robertinho yongeye gukora impinduka ikoze umukinnyi Sindi Jesus Paul na Serumogo Ali binjirana mu kibuga basimbuye Omborenga Fitina na Iraguha Hadji, Rayon Sports yakomeje gukina ihananaha neza maze Ku munota wa 90 Rukundo Abudlahaman yarekuriye umupira mu izamu rya Rutsiro ariko umukinnyi Paul Jesus ashaka kuwugaruza umutwe ariko umupira ujya hanze.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri ku busa bwa Rutsiro FC, ibitego bibiri byasanze ibindi bitego bibiri yari yatsindiye i Rubavu kuri kimwe cya Rutsiro FC  ikomeza ku giteranyo cya 4-1 cya Rutsiro FC.

blank
Adama Bagayogo
blank
Adama acenga umukinnyi wa Rutsiro
blank
Basane yishimira igitego

blank

blank

blank
Umufana wa Rayon Sports
Abafana bari bitabiriye
Abafana bari bishimye
blank
Gikundiro, isaro ry'i Nyanza
blank
Ati: "nzayigwa inyuma"
blank
Gakwaya Olivier yishima n'abakinnyi ha Rayom Sports

blank

blank
Umuyobozi wa Rayon Spots
AMAFOTO: Rayon Sports