Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangije shampiyona y’igihugu y’ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 20, amakipe y’abato yari ashamikiye kuri bakuru babo bakina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya Kabiri muri iyo Shampiyona. FERWAFA yatangije iri rushanwa binyuze mu bice amakipe atuyemo byanagaragaye ko byoroheye aya makipe n'ubundi yari yashyizwe mu matsinda y'aho akinira.
Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025 ni bwo iyi shampiyona yasozwaga kuri Kigali Pele Stadium guhera saa Sita ku bakobwa ikipe ya Nyagatare WFC ikina na Police WFC mu batarengeje imyaka 20 maze umukino urangira Police WFC itsinze Nyagatare WFC ibitego 2-0 ihita yegukana igikombe cy'uyu mwaka.

Saa Cyenda n'Igice hahise hakurikiraho umukino w'ingimbi zitarengeje imyaka 20 mu bahungu aho iza Marines FC zatsinze iza Gasogi United penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino. Iyi kipe ya Marine FC, yahise yegukana igikombe cy’uyu mwaka nyuma y’uko umwaka ushize wa 2024 yari yagitwawe na Gasogi United n’ubundi bari bahuriye ku mukino wa nyuma.

Mu kiganiro na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse nyuma y'iyi mikino yavuze ko iri rushanwa ry'abato riri mu rwego rwiza cyane ndetse rikaba ryaratangiye gutanga umusaruro nk'uko bigaragarira buri wese. Ati: "ni irushanwa riri ku rwego rwiza kandi hari igihamya mwatangiye kubona ko abakinnye mu mwaka wa mbere batangiye kujya mu makipe yisumbuye, mu makipe y'abakuru bivuze ko harimo abakinnyi beza kandi biragaragara ni nayo nzira y'umupira. Icyo twakoze ubu ngubu ni ugushimira cyane amakipe yose yitabiriye, abayobozi bayo no gushimira abatwaye igikombe uyu munsi kandi ku mpande zombi abahungu n'abakobwa."

Yakomeje avuga ko bateganya no gutangiza amarushanwa y'abari munsi y'imyaka 15, Ati: "uyu mwaka wa mbere twatangije abari munsi y'imyaka 20 ukurikiye dutangiza munsi ya 19, utaha rero turifuza gutangiza 15, ubundi twagakwiye kuva hasi tuzamuka ariko mu mwaka utaha tuzatangiza munsi y'imyaka 15."
Ku bijyanye n'imyaka ibiri amaze ari ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, yavuze ko ari imyaka abona yagenze neza yaranzwe n'ibirimo kwiyongera kw'amarushanwa Ati: "ni imyaka ibiri yagenze neza, amarushanwa yariyongereye hazamo cyane cyane abatoya ariko hiyongera n'abatuma umupira ushoboka (Abatoza). Ati: 'twatoje abatoza benshi mu byiciro byose, dutoza abasifuzi mu byiciro byose nabo ubona ko bagenda bazamuka, ibyo byose ni ibigize umupira w'amaguru nkaba numva rero mu byiciro byose hari ibyagiye bizamuka birimo n'ibikorwaremezo dore ko hari ibyatangiye kubakwa, turumva rero ari akazi gakomeza, hari abakinnyi ariko n'ibigomba kubashyigikira hari ibyakozwe, hari intambwe yatewe.'"
Perezida Munyantwali Alphonse abajijwe niba azongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA bijyanye n'uko manda ye iri kugera ku musozo yasubije ko abantu bazabimenya vuba rwose.
