blank

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025 nibwo hari hateganijwe gusozwa isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda mu gace ka karindwi ryagombaga gutangira saa 12h00' rigasozwa saa 13h45' ikaba yari intera ya 74 Km. Uduce twose twakinwe niko gace ka kabiri mu gafite Km nkeya kabanjirijwe na prologue yari ifite Km 4.1 kazenguruka mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali. Ryatangiriraga kuri Kigali Convention Center rikaba ari naho risoreza.

blank
Kigali Convention Center niho agace k'umunsi wa 6 katangiriraga kakanasoreza.

Ni isiganwa ryaranzwe n'impinduka ku masaha yari ateganijwe agace kagihaguruka habayeho impanuka igikundi cyose baragwa indi mpinduka hari imihanda yari gukoreshwa irimo uwa Norvege wangijwe n'imvura ibitaka bikuzura mu muhanda bityo aho bari kuzenguruka inshuro ebyiri hazengurukwa inshuro enye aho umunyarwanda Niyonkuru Eric yongeye kuyobora abandi mu gihe kingana n'amasegonda 15 mu gace ka mbere ko kuzenguruka.

Bamaze kuzenguruka inshuro ebyiri hasigaye izindi ebyiri isiganwa rirahagarara bitewe n'imihanda inyerera kubera imvura ivanze n'umuyaga hanzurwa ko isiganwa mu guhemba hagenderwa ku rutonde rusange rw'umunsi wabanje mu gace ka gatandatu. Ibyabaye bisanzwe bibaho cyane ko ibiza runaka bishobora guhagarika isiganwa.

Muri iri siganwa umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, Mugisha Moïse, yafatiwe ibihano muri nyuma yo kunyura ahatemewe mu Gace ka Gatandatu (Nyanza- Kigali Canal Olympia). Acibwa amande y'ama-CHF 200 (agera ku bihumbi 315Frw), anakurwaho amasegonda 20 ku bihe yakoresheje. Yakuweho kandi amanota 15 ku rutonde rw'abazamutsi, amanota 12 yo gutambika n'amanota 15 ku rutonde rwa UCI.

blank

blank

blank
Umufaransa Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025
blank
Ruhumuriza Aimé (May Stars) yahembwe nk'umunyarwanda muto utanga ikizere

Amafoto: Tour du Rwanda