blank

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Werurwe 2025 ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yakiriye iy'Ingona za Lesotho (Likuena) mu mukino wa Gatandatu mu itsinda rya C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye ishakisha amanota atatu kugira ngo irebe ko yasubira mu buryo bufatika bwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cyane ko yamaze gutakaza umwanya wa mbere wafashwe na Africa y’Epfo.

N’ubundi nk’uko byagenze u Rwanda rwakira Nigeria uyu munsi Umujyi wa Kigali mu bukangurambaga bwawo wari witabaje imirenge iwugize woherezayo amamodoka azana abafana kuri Stade Amahoro, FERWAFA nayo ikaba yari yatangaje ko abaguze amatike ubushize ntibinjire bayinjiriraho. Ibi byose bikaba bikorwa kugira ngo stade yuzure ariko ababitekereza ukibaza niba ariko bizahora kuko ku yindi mikino y'amakipe asanzwe Atari ko bigenda kandi stade ikuzura.

blank

Umukino watangijwe n'ikipe ya Lesotho bahita bamanukira ku izamu ry'u Rwanda ariko bakora ikosa ryo kurarira. Ikipe y'igihugu y'u Rwanda nayo yahise izamukana umupira maze Innocent Nshuti ahereza Jojea Kwizera ariko myugariro wa Lesotho Rasenthuntsa akiza izamu.

Lesotho yongeye kumanukana umupira inyuze ku ruhande rwa Mutsinzi Ange wahise akora ikosa nk’iryo yakoze ubushize gusa Thabo Mathele aramurura umupira uca hejuru y'izamu ririnzwe na Fiacre Ntwali.

Amavubi yongeye gufata umupira maze Kwizera Jojea yifatira icyemezo azamukana umupira mu bwugarizi bwa Lesotho ahereza Innocent Nshuti ariko awakirana intege nkeya abakinnyi b'ubwugarizi bwa Lesotho bawukuraho.

Lesotho yabonye kufura ku munota wa 8 maze umukinnyi Bereng Tshwarelo ayiteye Jojea Kwizera awukuraho atera imbere maze Fitina Omborenga na Kwizera Jojea bakinira neza Hakim Sahabo atera ishoti rikomeye mu izamu rya Lesotho ririnzwe na Moerane Sekhoane awukuramo.

Ikipe y'u Rwanda (Amavubi) yihariye hafi iminota Mirongo Itatu (30) ikinira mu kibuga cya Lesotho ariko abakinnyi bubaka nka Omborenga, Kevin, Gilbert Mugisha na Jojea bakiniraga neza Innocent Nshuti ariko hakabura amahirwe y’uwareba mu izamu neza. Ku munota wa 44 Hakim Sahab yambuye umupira ba myugariro ba Lesotho ku burangare bari bagize ariko ateye umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Lesotho. Lesotho yahise imanukana umupira ku munota wa 45+1 Bereng atera umupira mwiza imbere y'izamu ry'u Rwanda ariko Fiacre Ntiwari awufata neza, Igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga

ku ruhande rw'u Rwanda  bigaragara ko koko ikipe yaganiriye kandi ikeneye kuzuza amanota 10 ku munota wa 47 Muhire Kevin yateye mu izamu abafana bajya mu kirere bishimira igitego ariko umunyezamu wa Lesotho wari wafashe umupira nabi aryama hasi umusifuzi Antoine Max Depadoux Affassouma asifura ko ataricyo. Kwizera Jojea wagize umukino mwiza bigaragara yakoresheje umupira Tabo Mathele hatangwa kufura ariko Hakim Sahabo atera mu biganza by'umunyezamu wa Lesotho yahise arekura umupira maze ku munota wa 57 Kwizera Jojea yafashe umupira areba uko umunyezamu wa Lesotho ahagaze amuroba umupira wavuyemo igitego cyiza cyane.

Amavubi byagaragaye ko ari Hejuru cyane ku Ngona ku Munota wa 64 Mugisha Gilbert yagerageje gucenga ba myugariro ba Lesotho ariko ntiyashobora kubyaza ayo mahirwe umusaruro. Abakinnyi ba Lesotho babaye nk'abakangutse ariko imipira yabo ntirenge n'urubuga rw'umunyezamu w'u Rwanda Fiacre Ntwari.

Ku munota wa 76 umutoza w'Amavubi Adel Amrouche yakoze impinduka maze Nshuti Innocent na Hakim Sahabo baha umwanya Samuel Guerette na Raphael York, ku munota wa 80 Raphael York yaterekeye umupira mwiza Mugisha Gilbert maze awutera ku ruhande. Ikipe ya Lesotho yahise izamukana umupira maze Mochachane afata umupira ahita atsinda igitego cyo kwishyura cya Lesotho, buri mufana wese w'Amavubi acikira intege aho yicaye. Abakinnyi b'Amavubi bagerageje gushaka uko batsinda igitego cya kabiri nko ku munota wa 90+2 Omborenga Fitina yahaye umupira Kwizera Jojea yari yongeye kuzamura ibyishimo ariko biranga umupira uramurengana umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

U Rwanda rukaba runganyije na Lesotho 1-1 maze ruhita rurushwa amanota 5 n'Africa y'Epfo bivugwa ko yakinishije umukinnyi ufite amakarita abiri y'umuhondo bikaba bishoboka ko yazafatirwa ibihano birimo gukurwaho amanota atatu.

Mu yindi mikino yakinwe mu itsinda C, Zimbabwe yanganyije na Nigeria 1-1 Africa y'epfo itsinda Benin ibitego 2-0.

Kugeza ubu Itsinda C riyobowe na Africa y’Epfo ifite amanota 13, u Rwanda ni urwa kabiri n'amanota 8 nta gitego ruziganye nta n'umwenda w'igitego rufite, Benin nayo ni iya gatatu n'amanota 8 n'umwenda w'igitego kimwe, Nigeria ni iya 4 n'amanota 7, Lesotho ni iya Gatanu n'amanota 6 naho Zimbabwe igize amanota ane.

blank

blank
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda babanje mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda: Ntwari Fiacre (GK), Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Hakim Sahabo, Muhire Kevin, Gilbert Mugisha, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi (C), Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

blank
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Lesotho babanje mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Lesotho: Sekhoane Moerane (GK) (C), Motlomelo MKHWAZANI, Rethabile RASETHUNTSA, Tsepo TOLOANE, Tshwarelo BERENG, Hlompho KALAKE, Neo MOKHACHANE, Lemohang LINTSA, Thabang MALANE, Lehlohonolo MATSUA na Thabo MAKHELE.

blank
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yari yaje gushyigikira Amavubi
blank
Bayobozi mu nzego zitandukanye bari baje gushyigikira Amavubi
blank
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe
blank
Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse

blank

blank

blank
Minisitiri wa Siporo n'umunyamabanga muri iyi Minisiteri bashimiye abakinnyi uko bitwaye

blank

blank
Umukino warimo ishyaka ryinshi

blank blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank
Ikipe y'iguhugu (Amavubi)

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank
Ikipe y'igihugu ya Lesotho

blank

blank

blank

blank
Jojea KWIZERA na Hakim SAHABO bishimira igitego

blank

blank

blank blank

Amafoto: Shema Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *