Kuri uyu wa gatandatu, kuwa 25 Mutarama 2025, UR FC yanganije na Sunrise mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo.
Uyu mukino wabereye kuri sitade yo kwa Mironko. Ku munota wa 17 Djihad yatsindiye UR FC igitego cya mbere, ku munota wa 46 Simplice ayitsindira igitego cya 2. Byasabye iminota 82 ngo Mugenzi atsindire Sunrise igitego cyayo cya mbere. Ku munota wa 95, Alex yatsinze igitego cya 2 cya Sunrise, bityo umukino urangira ari 2-2.
Byatumye Sunrise iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 26 ndetse inafite ikirarane kimwe, ikurikiye Gicumbi ya kabiri n’amanota 31, mu gihe Muhanga iyoboye iri tsinda n’amanota 31.
Uku imikino yose y’umunsi wa 16 yagenze:
Mu itsinda A: Ivoire Olympic yatsinze Impesa FC 2-0, Alpha FC itsindwa na Esperance FC 3-1, Intare FC itsindwa na City Boys 1-0. Ku munsi w’ejo, kuwa 26 Mutarama 2025, La Jeunesse izakira Addax Sc, Nyagatare FC yakire Unity FC, Etoile de l’Est yakire Akagera FC, mu gihe ASPOR FC izaba yaruhutse.
Mu itsinda B: Tsinda Batsinde yanganije na kamponyi FC 1-1, UR FC inganya na Sunrise 2-2, Sina Gerard itsindwa na Gicumbi 1-0. Ku munsi w’ejo, kuwa 26 Mutarama 2025, Vision JN izakira Nyanza FC, Interforce FC yakire Miroplast FC, United Stars yakire Motar FC, mu gihe AS Muhanga izaba yaruhutse.