blank

Kuri uyu wa kane, tariki ya 06 Werurwe 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwasohoye itangazo rihagarika imiryango ishingiye ku myemerere.

Ni itangazo ryashyizwe kuri X y'Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rigira riti: “Kigali ku wa 06 Werurwe 2025 – Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruramenyesha abantu bose ko rwamenyesheje abayobozi b’inzego z’ibanze n’izumutekano ko imiryango yitwa “Elayono Pentecostal Blessing Church”na “Sons of Korah International” itemerewe gukorera mu Rwanda kubera ko itanditswe nkuko bisabwa n’amategeko bityo ibikorwa byayo bikaba bigomba guhita bihagarara.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruributsa ko imirynago ishingiye ku myemerere igomba gusaba no guhabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.”

Si ubwa mbere Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruhagaritse imiryango ishingiye ku myemerere. Ku wa 31 Mutarama 2025, rwatesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi kuri imwe mu Miryango Ishingiye ku Myemerere yagaragayeho gukora mu buryo budakurikije amategeko ariyo:  Rwanda Victory Mission, Pentecostal Out-Reach Church, International Missionary Society- Seven Day Adventist Church Reform Movement, Eglise De L’heure Prophetique Du Septieme Jour, Communaute Methodist Unie International.

blank
Itangazo ryashyizwe kuri X ya RGB